ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 178
  • Yohana Umubatiza yari muntu ki?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yohana Umubatiza yari muntu ki?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kuki Yohana Umubatiza yari umuntu wihariye?
  • Ababyeyi ba Yohana Umubatiza ni bande?
  • Ni nde wishe Yohana Umubatiza?
  • Ese Yohana na Yesu bari bahanganye?
  • Yohana ashaka kumva ibya Yesu
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Mbese, Yohana Yaba Yarabuze Ukwizera?
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Ese Yohana Umubatiza yabayeho koko?
    Izindi ngingo
  • Yesu agomba gukuzwa, Yohana agacishwa bugufi
    Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 178
Yohana abatiriza umugabo mu mugezi.

Yohana Umubatiza yari muntu ki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Yohana Umubatiza yari umuhanuzi w’Imana (Luka 1:76). Yabayeho mu kinyejana cya mbere kandi yavutse mbere gato y’uko Yesu avuka. Imana yamuhaye inshingano yo gutegurira inzira Mesiya cyangwa Kristo. Yohana yabikoze atangariza bagenzi be b’Abayahudi ubutumwa buturuka ku Mana kugira ngo bayigarukire.—Mariko 1:1-4; Luka 1:13, 16, 17.

Ubutumwa Yohana yatangazaga bwafashije abantu b’imitima itaryarya kwemera ko Yesu w’i Nazareti, ari we Mesiya wasezeranyijwe (Matayo 11:10). Yohana yasabye abamwumvaga kwihana kandi bakabigaragaza babatizwa (Luka 3:3-6). Yohana yitwa Umubatiza kuko yabatije abantu benshi. Umubatizo w’ingenzi kurusha indi yose yakoze, ni igihe yabatizaga Yesu.a—Mariko 1:9.

Muri iyi ngingo turasuzuma

  • Kuki Yohana Umubatiza yari umuntu wihariye?

  • Ababyeyi ba Yohana Umubatiza ni bande?

  • Ni nde wishe Yohana Umubatiza?

  • Ese Yohana na Yesu bari bahanganye?

  • Muri Bibiliya havugwamo ba Yohana bangahe?

Kuki Yohana Umubatiza yari umuntu wihariye?

Ibyo yari gukora byari byarahanuwe: Umurimo wo kubwiriza Yohana yakoraga, wasohoje ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’intumwa ya Yehova (Malaki 3:1; Matayo 3:1-3). Ni we woherejwe ngo “ategurire Yehova ubwoko bwiteguye”—Yateguriye bagenzi be b’Abayahudi kwakira ubutumwa bw’uhagarariye Yehova, ni ukuvuga Yesu Kristo.—Luka 1:17.

Umurage we: Yesu yavuze ko “mu babyawe n’abagore, hatigeze habaho umuntu ukomeye kuruta Yohana Umubatiza. Nyamara uworoheje mu bwami bwo mu ijuru arakomeye kumuruta” (Matayo 11:11). Yohana ntiyari umuhanuzi gusa ahubwo ni we ntumwa yari yarasezeranyijwe, ni yo mpamvu nta muntu wabayeho mbere ye ukomeye kumuruta. Nanone kandi, ayo magambo ya Yesu agaragaza ko Yohana atazaba mu bwami bwo mu ijuru.b Uwo muhanuzi wizerwa yapfuye Kristo ataratangiza inzira, ku bazajya kuba mu ijuru (Abaheburayo 10:19, 20). Icyakora Yohana azatura ku isi izaba itegekwa n’Ubwami bw’Imana, afite ibyiringiro byo kubaho iteka muri Paradizo.—Zaburi 37:29; Luka 23:43.

Ababyeyi ba Yohana Umubatiza ni bande?

Zekariya n’umugore we Elizabeti ni bo babyeyi ba Yohana. Zekariya yari umutambyi. Yohana yavutse mu buryo bw’igitangaza kuko nyina yari yarabuze urubyaro. Ikindi kandi Elizabeti na Zekariya, “bari bageze mu za bukuru.”—Luka 1:5-7, 13.

Ni nde wishe Yohana Umubatiza?

Umwami Herode Antipa ni we wategetse ko Yohana acibwa umutwe. Umugore we Herodiya yifashishije umukobwa we maze asaba ko Yohana acibwa umutwe. Uwo mugore yangaga Yohana cyane kubera ko yari yarabwiye Herode wari warahindukiriye idini rya Kiyahudi ko ishyingiranwa ryabo ritari ryemewe n’amategeko y’Abayahudi.—Matayo 14:1-12; Mariko 6:16-19.

Ese Yohana na Yesu bari bahanganye?

Nta hantu na hamwe Bibiliya ivuga ko Yohana na Yesu barushanwaga (Yohana 3:25-30). Mu by’ukuri Yohana ubwe yivugiye ko atazanywe no guhangana na Mesiya ahubwo ko yaje kumutegurira inzira. Yagize ati : “Mbatiriza mu mazi . . . ngo Isirayeli imumenye.” Yongeyeho ati: ‘Uwo ni Umwana w’Imana’ (Yohana 1:26-34). Ubwo rero Yohana yashimishwaga no kumva ko umurimo Yesu yakoraga wagendaga neza.

a Yesu “nta cyaha yigeze akora” (1 Petero 2:21, 22). Ntiyabatijwe kugira ngo agaragaze ko yihannye ibyaha, ahubwo yabikoze nk’ikimenyetso kigaragaza ko yiyeguriye Imana ngo akore ibyo ishaka. Ibyo hakubiyemo no kudupfira.—Abaheburayo 10:7-10.

b Reba ingingo ifite umutwe ugira uti: “Ni ba nde bajya mu ijuru?”

Muri Bibiliya havugwamo ba Yohana bangahe?

Muri Bibiliya harimo ba Yohana batanu.

  1. 1. Yohana Umubatiza, umuhungu wa Zekariya na Elizabeti.—Mariko 1:4; Luka 1:57-60.

  2. 2. Yohana, se w’intumwa Petero.—Yohana 1:42.

  3. 3. Intumwa Yohana, “mwene Zebedayo” (Matayo 10:2). Iyi ntumwa ni yo yanditse Ivanjiri ya Yohana, yandika n’amabaruwa 3 yamwitiriwe hamwe n’igitabo k’Ibyahishuwe.

  4. 4. Yohana nanone bitaga Mariko, wanditse Ivanjiri ya Mariko.—Ibyakozwe 12:12.

  5. 5. Umutegetsi w’Umuyahudi, ushobora kuba yari afitanye isano n’umukuru w’abatambyi Ana.—Ibyakozwe 4:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze