ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 23
  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ubwami bw’Imana
    Nimukanguke!—2013
  • Nyuma ya Harumagedoni, Paradizo ku Isi
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Imibereho mu isi nshya y’amahoro
    Imibereho mu isi nshya y’amahoro
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 23
Paradizo

Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ubwami bw’Imana buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu maze butegeke isi yose (Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 16:14). Ibyo nibisohora, Ubwami bw’Imana . . .

  • Buzakuraho abantu babi, kuko baduteza ingorane bitewe no kwikunda. Bibiliya igira iti “naho ababi bazakurwa mu isi.”​—Imigani 2:22.

  • Buzakuraho intambara zose. Bibiliya igira iti ‘[Imana] ikuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.’​—Zaburi 46:9.

  • Buzazana uburumbuke n’umutekano hano ku isi. “Umuntu wese azicara munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we, kandi nta wuzabahindisha umushyitsi.”​—Mika 4:4.

  • Buzahindura isi paradizo. “Ubutayu n’akarere katagira amazi bizanezerwa, kandi ikibaya cy’ubutayu kizishima kirabye uburabyo.”​—Yesaya 35:1.

  • Buzaha buri wese akazi keza. Bibiliya igira iti ‘abo [Imana] yatoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo. Ntibazaruhira ubusa.’​—Yesaya 65:21-23.

  • Buzavanaho indwara. “Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”​—Yesaya 33:24.

  • Buzadukuriraho gusaza. “Reka umubiri we ugwe itoto riruta iryo mu busore bwe, asubirane imbaraga zo mu minsi y’ubusore bwe.”​—Yobu 33:25.

  • Buzazura abapfuye. Bibiliya igira iti ‘abari mu mva bose bazumva ijwi rya [Yesu] bavemo.’​—Yohana 5:28, 29.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze