ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbq ingingo 24
  • Kuki isi idashobora kugira amahoro?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kuki isi idashobora kugira amahoro?
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo Bibiliya ibivugaho
  • Kuki abantu badashobora kubana amahoro?—Ni iki Bibiliya ibivugaho?
    Izindi ngingo
  • Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Amahoro Nyakuri—Azava He?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Amahoro—Wayabona ute?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
Reba ibindi
Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
ijwbq ingingo 24
Indege y’intambara

Kuki isi idashobora kugira amahoro?

Icyo Bibiliya ibivugaho

Imihati abantu bashyiraho kugira ngo bazane amahoro yabaye imfabusa, kandi nta cyo izageraho kubera impamvu zikurikira:

  • “Ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Abantu ntibaremanywe ubushobozi cyangwa uburenganzira bwo kwiyobora. Kubera iyo mpamvu ntibashobora kugera ku mahoro arambye.

  • “Ntukiringire abayobozi b’abantu kuko badashobora kugukiza. Iyo bapfuye basubira mu mukungugu, uwo munsi imigambi yabo yose igashira” (Zaburi 146:3, 4, Good News Translation). Abategetsi b’abantu hakubiyemo n’abifuza gukora ibyiza nta buryarya, ntibashobora gukuraho burundu ibitera intambara.

  • “Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba . . . bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona” (2 Timoteyo 3:1–4). Imyifatire y’abantu bo mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi, ituma kugera ku mahoro bigorana.

  • “Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:12). Satani Umwanzi w’Imana yajugunywe ku isi, kandi atuma abantu bigana ibikorwa bye by’ubugome. Ntidushobora kubaho mu mahoro, kubera ko Satani ari “umutware w’iyi si.”​—Yohana 12:31.

  • “[Ubwami bw’Imana] buzamenagura ubwo bwami bwose [burwanya Imana] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Ubwami bw’Imana ni bwo bwonyine buzahaza icyifuzo cyacu cyo kubaho mu isi irangwa n’amahoro ubuziraherezo.​—Zaburi 145:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze