ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Indirimbo ya Salomo 2
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Indirimbo ya Salomo

    • UMUKOBWA W’UMUSHULAMI KWA SALOMO (1:1–3:5)

Indirimbo ya Salomo 2:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa ururabo bita “irebe.”

Impuzamirongo

  • +Ind 2:16

Indirimbo ya Salomo 2:5

Impuzamirongo

  • +1Sm 30:11, 12

Indirimbo ya Salomo 2:6

Impuzamirongo

  • +Ind 8:3

Indirimbo ya Salomo 2:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:18
  • +Ind 3:5; 8:4

Indirimbo ya Salomo 2:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni akanyamaswa kaba mu ishyamba kajya kungana n’ihene kazi kwiruka cyane.

Impuzamirongo

  • +Ind 2:17; 8:14

Indirimbo ya Salomo 2:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyoni yo mu bwoko bw’inuma.

Impuzamirongo

  • +Ind 6:11
  • +Yes 18:5; Yoh 15:2
  • +Yer 8:7

Indirimbo ya Salomo 2:13

Impuzamirongo

  • +Yes 28:4; Nah 3:12

Indirimbo ya Salomo 2:14

Impuzamirongo

  • +Ind 5:2; Yer 48:28
  • +Ind 8:13
  • +Ind 1:5; 6:10

Indirimbo ya Salomo 2:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Indirimbo ya Salomo 2:16

Impuzamirongo

  • +Ind 7:10
  • +Ind 1:7
  • +Ind 2:1; 6:3

Indirimbo ya Salomo 2:17

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:18
  • +Ind 2:9; 8:14

Byose

Ind. 2:1Ind 2:16
Ind. 2:51Sm 30:11, 12
Ind. 2:6Ind 8:3
Ind. 2:72Sm 2:18
Ind. 2:7Ind 3:5; 8:4
Ind. 2:9Ind 2:17; 8:14
Ind. 2:12Ind 6:11
Ind. 2:12Yes 18:5; Yoh 15:2
Ind. 2:12Yer 8:7
Ind. 2:13Yes 28:4; Nah 3:12
Ind. 2:14Ind 5:2; Yer 48:28
Ind. 2:14Ind 8:13
Ind. 2:14Ind 1:5; 6:10
Ind. 2:16Ind 7:10
Ind. 2:16Ind 1:7
Ind. 2:16Ind 2:1; 6:3
Ind. 2:172Sm 2:18
Ind. 2:17Ind 2:9; 8:14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Indirimbo ya Salomo 2:1-17

Indirimbo ya Salomo

2 “Njye mbona meze nk’akarabo ko mu gasozi.

Meze nk’akarabo ko mu kibaya.”*+

 2 “Umukobwa nakunze iyo ari mu bandi bakobwa,

Aba ameze nk’akarabo keza kari mu mahwa.”

 3 “Umukunzi wanjye iyo ari mu bandi basore,

Aba ameze nk’igiti cya pome kiri mu biti byo mu ishyamba.

Mba nifuza cyane kwicara munsi y’igicucu cye,

Maze imbuto ze zikandyohera.

 4 Yanjyanye mu nzu y’ibirori,

Kandi abantu bose biboneraga ko ankunda.

 5 Nimumpembuze utugati dukozwe mu mizabibu,+

Mundamize na twa pome,

Kuko urukundo rwanzonze.

 6 Ukuboko kwe kw’ibumoso kuranseguye,

N’ukuboko kwe kw’iburyo kuramfumbase.+

 7 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,

Mbarahije amasirabo*+ n’imparakazi zo mu gasozi:

Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.+

 8 Uzi ko numvise ijwi ry’umukunzi wanjye!

Dore nguwo araje!

Aje azamuka imisozi, yiruka ku dusozi.

 9 Umukunzi wanjye ameze nk’ingeragere* cyangwa impara zikiri nto.+

Dore ahagaze inyuma y’urukuta,

Arebera mu madirishya,

Arungurukira mu myenge y’idirishya.

10 Umukunzi wanjye aranshubije maze arambwira ati:

‘Mukobwa nkunda, mwiza wanjye,

Haguruka uze tugende.

11 Dore igihe cy’imvura kirarangiye,

Imvura yagwaga yarashize.

12 Indabo zarabije mu gihugu,+

Igihe cyo gukorera imizabibu kirageze,+

Kandi amajwi y’intungura* yumvikana mu gihugu cyacu.+

13 Imbuto za mbere z’umutini na zo zimaze guhisha.+

Imizabibu yazanye indabo, kandi impumuro yayo yakwiriye hose.

Mukobwa nakunze, mwiza wanjye,

Haguruka uze tugende.

14 Kanuma kanjye, sohoka uve mu rutare,+

Uve mu bihanamanga,

Maze nkubone kandi numve ijwi ryawe,+

Kuko ijwi ryawe ari ryiza cyane kandi uteye neza rwose.’”+

15 “Nimudufatire izo ngunzu!*

Mudufatire ibyo bibwana by’ingunzu byangiza imizabibu,

Kuko imizabibu yacu yazanye indabo.”

16 “Umukunzi wanjye ni uwanjye kandi nanjye ndi uwe.+

Aragira umukumbi+ ahantu hari indabo nziza.+

17 Mukunzi wanjye, gira vuba ugaruke,

Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.

Umere nk’ingeragere+ cyangwa impara zikiri nto,+ ziri ku misozi iri hagati yacu.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze