Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri
Wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye.—Ibyah. 2:3.
Dushimishwa no kuba turi mu muryango wa Yehova muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Nubwo imibereho yo muri iyi si igenda irushaho kuba mibi, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe (Zab. 133:1). Nanone adufasha kugira imiryango yishimye (Efe. 5:33–6:1). Ikindi kandi, aduha ubwenge kugira ngo twihanganire imihangayiko duhura na yo maze dukomeze kugira ibyishimo. Icyakora, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova turi indahemuka. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, hari igihe bagenzi bacu bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu, cyane cyane iyo tuyakora kenshi. Tugomba gukomeza gukorera Yehova twihanganye, (1) mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukoreye ikintu kikatubabaza, (2) mu gihe uwo twashakanye atubabaje no (3) mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu. w24.03 11:1-2
Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri
Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.—Fili. 3:16.
Rimwe na rimwe, uzajya wumva inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora kuba barize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami cyangwa bakajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi. Niba nawe bigushobokera, ushobora kwishyiriraho intego nk’iyo. Abagaragu ba Yehova baba bifuza gukora byinshi mu murimo we (Ibyak. 16:9). None se, wakora iki niba ubu bitagushobokera? Ntukumve ko nta cyo umaze bitewe n’uko gusa utabishoboye. Icy’ingenzi ni uko ukomeza kwihangana (Mat. 10:22). Jya uzirikana ko iyo ukoze ibyo ushoboye mu murimo wa Yehova, bimushimisha. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi wakora kugira ngo ukomeze gukurikira Yesu nyuma yo kubatizwa.—Zab. 26:1. w24.03 10:11
Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri
Yatubabariye ibyaha byacu byose ku bw’ineza yayo.—Kolo. 2:13.
Yehova Papa wacu wo mu ijuru, adusezeranya ko azatubabarira ibyaha byacu nitwihana (Zab. 86:5). Ubwo rero iyo tubabajwe by’ukuri n’ibyaha twakoze, hanyuma akatubwira ko atubabariye, tuba tugomba kumwizera. Tujye twibuka ko Yehova ari Imana ishyira mu gaciro. Nta na rimwe ajya adusaba ibirenze ubushobozi bwacu. Yishimira ibintu byose tumukorera, igihe cyose twakoze ibyiza kurusha ibindi. Nanone ujye utekereza ku ngero z’abantu bavugwa muri Bibiliya, bakoreye Yehova n’umutima wabo wose. Tekereza ibyabaye ku ntumwa Pawulo. Yamaze imyaka myinshi akorana umwete umurimo wa Yehova. Yakoze ingendo ndende kandi atangiza amatorero menshi. Ese igihe imimerere yahindukaga, ntiyongere kubwiriza nk’uko yabwirizaga mbere, Yehova yaba yararetse kumwemera? Oya rwose. Pawulo yakomeje gukora ibyo ashoboye kandi Yehova yamuhaye imigisha (Ibyak. 28:30, 31). Natwe ibyo dukorera Yehova bishobora guhinduka, bitewe n’igihe tugezemo. Ariko icyo Yehova aha agaciro, ni igituma tumukorera. w24.03 13:7, 9