ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Uyu munsi

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri

Muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana.​—Mat. 28:19.

Ese Yesu yashakaga ko n’abandi bakoresha izina rya Papa we? Cyane rwose. Bamwe mu bayobozi b’idini bo muri icyo gihe, bumvaga ko izina ry’Imana ryera cyane, ku buryo kurivuga byaba ari ukuyisuzugura. Ariko Yesu ntiyigeze yemera ko imigenzo nk’iyo idashingiye ku Byanditswe imubuza kubahisha izina rya Yehova. Reka turebe uko byagenze igihe yari mu karere ka Gerasa, agakiza umuntu abadayimoni. Abantu baho bagize ubwoba bwinshi, maze binginga Yesu ngo ave muri ako gace, nuko na we arigendera (Mar. 5:16, 17). Ariko n’ubundi, Yesu yifuzaga ko abantu baho bamenya izina rya Yehova. Ni yo mpamvu yasabye uwo muntu kubwira abandi ibyo Yehova yamukoreye, aho kuvuga ibyo Yesu yakoze (Mar. 5:19). No muri iki gihe, Yesu yifuza ko tumenyesha abatuye isi yose izina rya Yehova (Mat. 24:14; 28: 20). Iyo tubigenje dutyo, bishimisha Umwami wacu Yesu. w24.02 6:10

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri

Wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye.—Ibyah. 2:3.

Dushimishwa no kuba turi mu muryango wa Yehova muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Nubwo imibereho yo muri iyi si igenda irushaho kuba mibi, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe (Zab. 133:1). Nanone adufasha kugira imiryango yishimye (Efe. 5:33–6:1). Ikindi kandi, aduha ubwenge kugira ngo twihanganire imihangayiko duhura na yo maze dukomeze kugira ibyishimo. Icyakora, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova turi indahemuka. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, hari igihe bagenzi bacu bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu, cyane cyane iyo tuyakora kenshi. Tugomba gukomeza gukorera Yehova twihanganye, (1) mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukoreye ikintu kikatubabaza, (2) mu gihe uwo twashakanye atubabaje no (3) mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu. w24.03 11:1-2

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025

Ku wa Gatatu, tariki ya 24 Nzeri

Mu rugero tugezeho tugira amajyambere, nimucyo dukomeze kugendera kuri gahunda, muri ako kamenyero dufite.​—Fili. 3:16.

Rimwe na rimwe, uzajya wumva inkuru z’abavandimwe na bashiki bacu biyemeje gukora byinshi mu murimo wa Yehova. Bashobora kuba barize Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami cyangwa bakajya kubwiriza ahakenewe ababwiriza benshi. Niba nawe bigushobokera, ushobora kwishyiriraho intego nk’iyo. Abagaragu ba Yehova baba bifuza gukora byinshi mu murimo we (Ibyak. 16:9). None se, wakora iki niba ubu bitagushobokera? Ntukumve ko nta cyo umaze bitewe n’uko gusa utabishoboye. Icy’ingenzi ni uko ukomeza kwihangana (Mat. 10:22). Jya uzirikana ko iyo ukoze ibyo ushoboye mu murimo wa Yehova, bimushimisha. Icyo ni cyo kintu cy’ingenzi wakora kugira ngo ukomeze gukurikira Yesu nyuma yo kubatizwa.​—Zab. 26:1. w24.03 10:11

Dusuzume Ibyanditswe buri munsi—2025
Muhawe ikaze.
Iri somero rizagufasha gukora ubushakashatsi mu bitabo byo mu ndimi zitandukanye byanditswe n'Abahamya ba Yehova.
Niba wifuza kuvanaho ibitabo, jya kuri jw.org.
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze