Ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri
Abagore bagomba kudakabya mu byo bakora, bakaba abizerwa muri byose.—1 Tim. 3:11.
Dutangazwa n’ukuntu umwana akura vuba. Twavuga ko gukura mu buryo bw’umubiri ari ibintu byikora. Ariko gukura mu buryo bw’umwuka byo, si ko bimeze (1 Kor. 13:11; Heb. 6:1). Hari icyo tuba tugomba gukora kugira ngo tubigereho. Tuba tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo tube incuti za Yehova. Nanone tuba dukeneye umwuka wera wa Yehova kugira ngo udufashe kwitoza imico iranga Abakristo, kwiga ibintu bizadufasha mu buzima no kwitoza gusohoza inshingano tuzagira nitumara gukura (Imig. 1:5). Yehova yaremye umugabo n’umugore (Intang. 1:27). Iyo urebye umugabo n’umugore ubona batameze kimwe, ariko hari n’ibindi bintu byinshi batandukaniyeho. Igihe Yehova yaremaga umugabo n’umugore, yabahaye inshingano zitandukanye. Ubwo rero, hari imico n’ibindi bintu baba bagomba kwitoza kugira ngo bazisohoze.—Intang. 2:18. w23.12 52:1-2
Ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri
Muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana.—Mat. 28:19.
Ese Yesu yashakaga ko n’abandi bakoresha izina rya Papa we? Cyane rwose. Bamwe mu bayobozi b’idini bo muri icyo gihe, bumvaga ko izina ry’Imana ryera cyane, ku buryo kurivuga byaba ari ukuyisuzugura. Ariko Yesu ntiyigeze yemera ko imigenzo nk’iyo idashingiye ku Byanditswe imubuza kubahisha izina rya Yehova. Reka turebe uko byagenze igihe yari mu karere ka Gerasa, agakiza umuntu abadayimoni. Abantu baho bagize ubwoba bwinshi, maze binginga Yesu ngo ave muri ako gace, nuko na we arigendera (Mar. 5:16, 17). Ariko n’ubundi, Yesu yifuzaga ko abantu baho bamenya izina rya Yehova. Ni yo mpamvu yasabye uwo muntu kubwira abandi ibyo Yehova yamukoreye, aho kuvuga ibyo Yesu yakoze (Mar. 5:19). No muri iki gihe, Yesu yifuza ko tumenyesha abatuye isi yose izina rya Yehova (Mat. 24:14; 28: 20). Iyo tubigenje dutyo, bishimisha Umwami wacu Yesu. w24.02 6:10
Ku wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri
Wihanganiye ingorane nyinshi uzira izina ryanjye.—Ibyah. 2:3.
Dushimishwa no kuba turi mu muryango wa Yehova muri ibi bihe bigoye by’iminsi y’imperuka. Nubwo imibereho yo muri iyi si igenda irushaho kuba mibi, Yehova yaduhaye abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo badufashe (Zab. 133:1). Nanone adufasha kugira imiryango yishimye (Efe. 5:33–6:1). Ikindi kandi, aduha ubwenge kugira ngo twihanganire imihangayiko duhura na yo maze dukomeze kugira ibyishimo. Icyakora, tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo dukorere Yehova turi indahemuka. Kubera iki? Kubera ko tudatunganye, hari igihe bagenzi bacu bashobora kuvuga cyangwa bagakora ikintu kikatubabaza. Nanone dushobora kumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu, cyane cyane iyo tuyakora kenshi. Tugomba gukomeza gukorera Yehova twihanganye, (1) mu gihe Umukristo mugenzi wacu adukoreye ikintu kikatubabaza, (2) mu gihe uwo twashakanye atubabaje no (3) mu gihe twumva ducitse intege bitewe n’amakosa yacu. w24.03 11:1-2