12 Icyo gihe twari kumwe n’umusore w’Umuheburayo, akaba yarakoreraga umutware w’abakurinda.+ Nuko tumubwira inzozi zacu+ arazidusobanurira. 13 Kandi byose byagenze nk’uko yabidusobanuriye. Njye wanshubije mu kazi kanjye, ariko umutware w’abatetsi b’imigati wamumanitse ku giti.”+