-
Intangiriro 41:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 “Nongera kurota maze mbona amahundo arindwi manini kandi meza amera ku ruti rumwe.+ 23 Nyuma yaho, hamera andi mahundo arindwi ananutse kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba. 24 Nuko ayo mahundo ananutse amira ya mahundo arindwi meza. None nabibwiye abatambyi bakora iby’ubumaji,+ ariko nta washoboye kubinsobanurira.”+
-