-
Intangiriro 45:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nzajya nguha ibyokurya kuko hakiriho indi myaka itanu y’inzara+ kugira ngo wowe n’abagize umuryango wawe mudakena, mukicwa n’inzara.”’
-
-
Intangiriro 47:13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Bigeze aho, ibyokurya bishira mu gihugu hose kuko inzara yarushagaho kuba nyinshi kandi ibintu bishira mu gihugu cya Egiputa no mu gihugu cy’i Kanani bitewe n’inzara.+
-
-
Intangiriro 47:19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 None se kuki wakwemera ko dupfa, n’amasambu yacu agakomeza kuba aho nta wuyahinga? Tugure, ugure n’amasambu yacu maze uduhe ibyokurya. Natwe tuzaba abagaragu ba Farawo n’amasambu yacu abe aye. Duhe imyaka yo guhinga n’iyo kurya kugira ngo dukomeze kubaho kandi dukomeze guhinga amasambu yacu.”
-