-
Intangiriro 41:48, 49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
48 Akomeza kubika ibiribwa byose byeze mu gihugu cya Egiputa muri iyo myaka irindwi, abibika mu mijyi. Ibiribwa byeraga mu mirima ikikije umujyi yabibikaga muri uwo mujyi. 49 Yozefu akomeza kubika ibiribwa, biba byinshi cyane bingana n’umusenyi wo ku nyanja, bagera n’ubwo bareka kubibara kubera ko byari byinshi cyane bitabarika.
-
-
Intangiriro 47:16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Yozefu arabasubiza ati: “Ubwo amafaranga yabashiranye, nimutange amatungo yanyu. Nzajya mbaha ibyokurya, namwe mumpe amatungo yanyu.”
-