Intangiriro 35:18, 19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 18 Igihe umwuka wamushiragamo (kuko yari ari gupfa), yise uwo mwana Beni-oni,* ariko Yakobo amwita Benyamini.*+ 19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+ Intangiriro 42:38 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 38 Yakobo aravuga ati: “Ntimuzajyana umwana wanjye. Mukuru we yarapfuye none asigaye wenyine.+ Aramutse agize impanuka muri urwo rugendo ikamuhitana, mwazatuma njya mu Mva*+ mfite agahinda.”+ Intangiriro 43:7 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 7 Na bo baramusubiza bati: “Uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati: ‘ese papa wanyu aracyariho? Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati: ‘muzazane murumuna wanyu hano?’”+
18 Igihe umwuka wamushiragamo (kuko yari ari gupfa), yise uwo mwana Beni-oni,* ariko Yakobo amwita Benyamini.*+ 19 Nuko Rasheli arapfa, bamuhamba ku nzira igana Efurata, ari ho Betelehemu.+
38 Yakobo aravuga ati: “Ntimuzajyana umwana wanjye. Mukuru we yarapfuye none asigaye wenyine.+ Aramutse agize impanuka muri urwo rugendo ikamuhitana, mwazatuma njya mu Mva*+ mfite agahinda.”+
7 Na bo baramusubiza bati: “Uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati: ‘ese papa wanyu aracyariho? Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati: ‘muzazane murumuna wanyu hano?’”+