42 Yakobo aza kumenya ko muri Egiputa hariyo ibiribwa.+ Nuko abwira abahungu be ati: “Kuki mukomeza kurebana nta cyo mukora?” 2 Yongeraho ati: “Numvise ko muri Egiputa hariyo ibiribwa. Nimujyeyo muduhahire kugira ngo dukomeze kubaho, tuticwa n’inzara.”+