-
Intangiriro 37:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Bamubona akiri kure maze atarabageraho batangira gutekereza uko bamwica.
-
-
Intangiriro 42:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Batangira kubwirana bati: “Nta gushidikanya, izi ni ingaruka z’ibyo twakoreye umuvandimwe wacu.+ Twabonye ukuntu yari ababaye cyane igihe yadutakiraga ngo tumugirire impuhwe ariko ntitwamwumva. Ni cyo gitumye ibi byago bitugeraho.” 22 Rubeni arababwira ati: “Sinababwiye nti: ‘ntimugirire nabi uwo mwana,’ mukanga kunyumva?+ None dore turimo turazira amaraso ye.”+
-