-
Intangiriro 37:31-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Hanyuma babaga isekurume* y’ihene maze bafata ya kanzu ya Yozefu, bayishyira mu maraso y’iyo hene. 32 Barangije boherereza papa wabo ya kanzu nziza, bamutumaho bati: “Dore umwenda twatoraguye. Reba neza niba ari ya kanzu y’umwana wawe cyangwa niba atari yo.”+ 33 Arayitegereza maze aravuga ati: “Ni umwenda w’umwana wanjye wee! Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa y’inkazi! Nta gushidikanya, Yozefu yishwe n’inyamaswa!” 34 Nuko Yakobo aca umwenda yari yambaye maze akenyera umwenda w’akababaro,* amara iminsi myinshi arira kubera umwana we.
-