12 Yehova abwira Aburamu ati: “Va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu no mu bakomoka kuri papa wawe, maze ujye mu gihugu nzakwereka.+ 2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+