-
Intangiriro 30:35, 36Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Nuko uwo munsi Labani akura mu mukumbi we amasekurume y’ihene afite amabara arimo imirongo* n’arimo ibiziga. Akuramo n’ihene zose z’ingore zifite amabara arimo utudomo n’arimo ibiziga no mu masekurume y’intama akiri mato akuramo iyo ari yo yose ifite ibara ry’umweru cyangwa ibara ryijimye maze aziha abahungu be. 36 Hanyuma azijyana kure ya Yakobo ahantu hareshya n’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira umukumbi wa Labani wari usigaye.
-