-
Kubara 2:18-21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 “Abazajya bashinga amahema mu burengerazuba ni itsinda rigizwe n’imiryango itatu ihagarariwe n’umuryango wa Efurayimu hakurikijwe amatsinda barimo. Umukuru w’abakomoka kuri Efurayimu ni Elishama+ umuhungu wa Amihudi. 19 Ingabo ze zabaruwe ni 40.500.+ 20 Abazajya bashinga amahema iruhande rw’umuryango wa Efurayimu ni abakomoka kuri Manase.+ Umukuru w’abakomoka kuri Manase ni Gamaliyeli+ umuhungu wa Pedasuri. 21 Ingabo ze zabaruwe ni 32.200.+
-