-
Intangiriro 29:33, 34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Yongera gutwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Yehova yanyumvise. Yabonye ko ntakunzwe cyane none ampaye n’uyu.” Nuko amwita Simeyoni.*+ 34 Arongera aratwita abyara umwana w’umuhungu maze aravuga ati: “Ubu noneho umugabo wanjye azagumana nanjye kuko tubyaranye abahungu batatu.” Ni cyo cyatumye amwita Lewi.*+
-
-
Intangiriro 35:23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Abahungu yabyaranye na Leya, ni Rubeni+ wari imfura ye, Simeyoni, Lewi, Yuda, Isakari na Zabuloni.
-