7 Ariko abahungu ba Yakobo babyumvise bari mu gasozi, bahita bataha. Barababara kandi bararakara cyane kubera ko Shekemu yari yakoreye Isirayeli ibiteye isoni, ubwo yafataga ku ngufu umukobwa wa Yakobo,+ kandi ibintu nk’ibyo bitari bikwiriye gukorwa.+