18 Yabwiye Zabuloni ati:+
“Zabuloni we, ishime uri mu ngendo zawe,
Nawe Isakari we, ishime uri mu mahema yawe.+
19 Bazahamagara abantu baze ku musozi.
Bazahatambira ibitambo byo gukiranuka.
Bazavana ubutunzi bwinshi mu nyanja,
Babone n’ubutunzi buhishwe mu musenyi.”