-
Intangiriro 23:17, 18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Nguko uko isambu ya Efuroni yari i Makipela imbere y’i Mamure, ni ukuvuga umurima n’ubuvumo bwari buwurimo hamwe n’ibiti byose byari biri muri uwo murima, byemejwe 18 ko bibaye ibya Aburahamu, ko ari isambu aguriye imbere y’abahungu ba Heti n’abantu bose bari mu irembo ry’uwo mujyi.
-
-
Intangiriro 25:9, 10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Nuko abahungu be ari bo Isaka na Ishimayeli bamushyingura mu buvumo bw’i Makipela, mu murima uri imbere y’i Mamure wahoze ari uwa Efuroni umuhungu wa Sohari w’Umuheti,+ 10 uwo Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Heti. Aho ni ho bashyinguye Aburahamu kandi ni na ho bari barashyinguye umugore we Sara.+
-