-
Intangiriro 6:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Uzinjize mu bwato inyamaswa zose,+ kuri buri bwoko winjize ebyiri ebyiri, ikigabo n’ikigore+ kugira ngo bizarokokane nawe. 20 Uzafate inyamaswa ebyiri ebyiri mu biguruka by’amoko atandukanye, mu matungo y’amoko atandukanye no mu zindi nyamaswa zose zigenda hasi ku butaka z’amoko atandukanye winjirane na zo kugira ngo zirokoke.+
-
-
Intangiriro 7:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Binjirana n’inyamaswa zose zo mu gasozi z’amoko atandukanye, amatungo yose y’amoko atandukanye, izindi nyamaswa zigenda ku butaka z’amoko atandukanye, ibiguruka byose by’amoko atandukanye, inyoni zose n’ibifite amababa byose. 15 Ibinyabuzima byose byo mu moko atandukanye bikomeza gusanga Nowa mu bwato, bibiri bibiri.
-