-
Intangiriro 16:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Icyo gihe Sarayi nta mwana yari yarigeze abyarana n’umugabo we Aburamu.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+ 2 Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara. None ryamana n’umuja wanjye. Wenda nagira abana biturutse kuri we.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi.
-
-
Abaheburayo 11:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Nanone, ukwizera ni ko kwatumye Sara ahabwa imbaraga zo gutwita, nubwo yari ageze mu zabukuru,+ kuko yabonaga ko uwatanze iryo sezerano ari uwo kwizerwa.
-