-
Intangiriro 12:4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
4 Nuko Aburamu aragenda nk’uko Yehova yari yabimubwiye kandi Loti ajyana na we. Aburamu yari afite imyaka 75 igihe yavaga i Harani.+
-
-
Intangiriro 27:42, 43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 Igihe Rebeka yabwirwaga ibyo Esawu yateganyaga gukora yahise abwira Yakobo ati: “Dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwica akuziza ibyo wamukoreye. 43 None rero mwana wanjye, kora ibyo nkubwira. Gira vuba uhungire i Harani kwa musaza wanjye Labani.+
-
-
Ibyakozwe 7:2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe, ba nyakubahwa, nimwumve. Imana ikomeye yabonekeye sogokuruza Aburahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko ajya gutura i Harani,+
-