ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 13:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nuko Loti amaze gutandukana na Aburamu, Yehova abwira Aburamu ati: “Itegereze uhereye aho uri, urebe mu majyaruguru, mu majyepfo, mu burasirazuba no mu burengerazuba, 15 kuko iki gihugu cyose ureba nzakiguha wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.+

  • Intangiriro 15:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 15 Nyuma y’ibyo, Yehova abonekera Aburamu aramubwira ati: “Aburamu, witinya.+ Nzakurinda*+ kandi uzahabwa imigisha myinshi.”+

  • Intangiriro 15:7
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 7 Hanyuma yongera kumubwira ati: “Ndi Yehova wagukuye muri Uri y’Abakaludaya kugira ngo nguhe iki gihugu kibe icyawe.”+

  • Intangiriro 17:1
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Igihe Aburamu yari afite imyaka 99, Yehova yaramubonekeye aramubwira ati: “Ndi Imana Ishoborabyose. Ujye ukora ibyo nshaka* kandi ube inyangamugayo.

  • Intangiriro 17:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 8 Kandi iki gihugu cy’i Kanani utuyemo uri umunyamahanga,+ nzakiguha cyose wowe n’abazagukomokaho. Kizaba icyabo kugeza iteka ryose kandi nzaba Imana yabo.”+

  • Gutegeka kwa Kabiri 34:4
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Yehova aramubwira ati: “Iki ni cyo gihugu narahiye Aburahamu, Isaka na Yakobo nti: ‘nzagiha abagukomokaho.’+ Ndakikweretse ngo ukirebeshe amaso kuko utazambuka ngo ukijyemo.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze