-
Intangiriro 28:16-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati: “Ni ukuri Yehova ari aha hantu kandi sinari mbizi.” 17 Aratinya cyane maze aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana rwose!+ Kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.”+ 18 Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga ngo rizabe urwibutso, arisukaho amavuta.+ 19 Nuko aho hantu ahita Beteli* ariko mbere uwo mujyi witwaga Luzi.+
-