7 Iyo abagabo baho bamubazaga iby’umugore we, yarabasubizaga ati: “Ni mushiki wanjye.”+ Yatinyaga kuvuga ati: “Ni umugore wanjye” kubera ko yari afite ubwoba, nk’uko yabyivugiye ati: “Abagabo b’ino aha, batazanyica bampora Rebeka.” Kandi koko Rebeka yari mwiza cyane.+