11 Aburahamu aramusubiza ati: “Ni uko nibwiraga nti: ‘abantu b’aha ntibatinya Imana. Bazanyica maze batware umugore wanjye.’+ 12 Ariko n’ubundi, ni mushiki wanjye, kuko tuvukana kuri papa uretse ko tutavukana kuri mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+