15 Hanyuma Imana ibwira Aburahamu iti: “Naho Sarayi+ umugore wawe ntuzongere kumwita Sarayi, ahubwo azitwa Sara. 16 Nzamuha umugisha kandi muzabyarana umwana w’umuhungu.+ Nzaha umugisha Sara kandi abantu bo mu bihugu byinshi bazamukomokaho n’abami bamukomokeho.”