-
Kuva 1:13, 14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Ni cyo cyatumye Abanyegiputa bakandamiza Abisirayeli kandi bakabakoresha imirimo ivunanye cyane.+ 14 Babakoreshaga imirimo ivunanye yo gucukura ibumba no kubumba amatafari n’indi mirimo yose igoye cyane yo gukora mu mirima, batuma ubuzima bubabihira. Babagize abacakara, babatwaza igitugu, babakoresha imirimo yose ivunanye.+
-
-
Ibyakozwe 7:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Nanone kandi, Imana yavuze ko abari kuzamukomokaho bari kuzajya kuba mu gihugu kitari icyabo, kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabakoresha imirimo ivunanye cyane, bakabababaza* mu gihe cy’imyaka 400.+ 7 Imana yaravuze iti: ‘icyo gihugu kizabagira abacakara, nzagicira urubanza,+ kandi nyuma y’ibyo bazavayo maze bankorere umurimo wera aha hantu.’+
-