8 Imana ntizigera yibagirwa isezerano ryayo.+
Izibuka isezerano yagiranye n’abantu bayo kugeza iteka ryose.+
9 Izibuka isezerano yagiranye na Aburahamu,+
Hamwe n’indahiro yarahiye Isaka.+
10 Iyo ndahiro yarayikomeje ibera Yakobo itegeko,
Kandi ibera Isirayeli isezerano rihoraho.
11 Yatanze iryo sezerano igira iti: “Nzaguha igihugu cy’i Kanani,+
Kibe umurage wawe.”+