-
Luka 17:29-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
29 Ariko umunsi Loti yaviriye i Sodomu, haguye umuriro n’amazuku* biturutse mu ijuru, birabarimbura bose.+ 30 Uko ni na ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.+
31 “Kuri uwo munsi, umuntu uzaba ari hejuru y’inzu* ariko ibintu bye biri mu nzu, ntazamanuke ngo abifate, kandi umuntu uzaba yagiye mu murima na we ntazagaruke kureba ibyo yasize inyuma.
-