-
2 Petero 2:7-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
7 Ariko yarokoye umukiranutsi Loti,+ wababazwaga cyane n’ukuntu abantu basuzuguraga amategeko, bakishora mu bikorwa biteye isoni. 8 Buri munsi, uwo mukiranutsi yababazwaga n’ibyo yabonaga ndetse n’ibyo yumvaga igihe yabanaga na bo, hamwe n’ibikorwa byabo byo kwica amategeko. 9 Ibyo bigaragaza ko Yehova* azi gukiza abantu bamwiyeguriye ibibagerageza,+ ariko abakora ibibi akabareka bagategereza umunsi w’urubanza kugira ngo barimburwe.+
-