-
Intangiriro 22:20-23Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Nyuma yaho Aburahamu yumva inkuru igira iti: “Miluka na we yabyaranye n’umuvandimwe wawe Nahori abana b’abahungu.+ 21 Umwana we wa mbere ni Usi, hagakurikiraho Buzi. Abandi ni Kemuweli papa wa Aramu, 22 Kesedi, Hazo, Piludashi, Yidilafu na Betuweli.”+ 23 Betuweli yabyaye Rebeka.+ Abo uko ari umunani Miluka yababyaranye na Nahori umuvandimwe wa Aburahamu.
-