-
Intangiriro 26:12-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Nuko Isaka atera imbuto muri icyo gihugu, maze muri uwo mwaka asarura ibikubye inshuro 100 ibyo yari yarateye, kuko Yehova yamuhaga umugisha.+ 13 Isaka aba umukire, ubutunzi bwe bukomeza kwiyongera, arakira cyane. 14 Yagize intama nyinshi, inka nyinshi n’abagaragu benshi+ maze Abafilisitiya batangira kumugirira ishyari.
-