-
Gutegeka kwa Kabiri 21:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 najya guha abahungu be umurage mu byo atunze, ntazemererwa gufata umuhungu w’umugore akunda cyane ngo amugire imfura, amusimbuze umuhungu w’umugore adakunda cyane kandi ari we mfura. 17 Agomba kwemera ko umuhungu w’umugore adakunda cyane ari we mfura, agafata mu byo atunze byose akamuhaho ibikubye kabiri iby’uwo wundi, kuko uwo ari we ubushobozi bwe bwo kubyara bwatangiriyeho. Ni we ufite uburenganzira buhabwa umwana w’imfura.+
-