-
Intangiriro 21:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Icyo gihe Abimeleki, ari kumwe n’umukuru w’ingabo ze witwaga Fikoli, abwira Aburahamu ati: “Imana iri kumwe nawe mu byo ukora byose.+ 23 None ndahira imbere y’Imana ko utazampemukira njye n’abana banjye n’abazabakomokaho kandi ko urukundo rudahemuka nakugaragarije ari rwo nawe uzangaragariza, ukarugaragariza n’abantu bo muri iki gihugu utuyemo.”+ 24 Aburahamu aramusubiza ati: “Ndarahiye.”
-