-
Intangiriro 27:30, 31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
30 Isaka akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo akimara kuva imbere ya Isaka, mukuru we Esawu aba arahageze avuye guhiga.+ 31 Na we aragenda ateka ibyokurya biryoshye. Hanyuma abizanira Isaka maze aramubwira ati: “Papa, eguka wicare, urye ku nyama z’inyamaswa nahize kugira ngo umpe umugisha.”
-