11 Nuko Yakobo abwira mama we Rebeka ati: “Dore mukuru wanjye Esawu afite ubwoya ku mubiri+ ariko njye nta bwo mfite. 12 None se papa naramuka ankozeho biragenda bite?+ Ese ntari bubone ko mufashe nk’utagira ubwenge? Byatuma ansabira kugerwaho n’ibyago aho kunsabira umugisha.”