-
Abaheburayo 12:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nanone mube maso kugira ngo muri mwe hatabaho umusambanyi* cyangwa umuntu udafatana uburemere ibintu byera, nka Esawu waguranye uburenganzira yari afite bwo kuba umwana w’imfura ifunguro rimwe.+ 17 Kandi muzi ko nyuma yaho igihe yashakaga guhabwa umugisha atabyemerewe. Nubwo yarize ashaka cyane ko umwanzuro wahindurwa,*+ nta cyo yagezeho.
-