-
Intangiriro 25:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Esawu na we aramubwira ati: “Ubu se ko ngiye kwipfira, urabona uburenganzira mpabwa n’uko ndi umwana w’imfura bumariye iki?” 33 Yakobo aramubwira ati: “Banza urahire!” Nuko ararahira, aba ahaye Yakobo uburenganzira yahabwaga no kuba ari umwana w’imfura ngo abugure.+ 34 Yakobo aha Esawu umugati n’isupu* ararya kandi aranywa, arangije arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu atahaye agaciro uburenganzira yahabwaga n’uko ari we mwana w’imfura.
-