2 Nzaguha umugisha ntume abagukomokaho baba benshi kandi bagire imbaraga. Nzatuma izina ryawe ryamamara cyane kandi uzabera abandi umugisha.+ 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha kandi abakwifuriza ibibi ni bo bizageraho.+ Imiryango yose yo ku isi izahabwa umugisha binyuze kuri wowe.”+