-
Intangiriro 16:1, 2Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Icyo gihe Sarayi nta mwana yari yarigeze abyarana n’umugabo we Aburamu.+ Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.+ 2 Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara. None ryamana n’umuja wanjye. Wenda nagira abana biturutse kuri we.”+ Nuko Aburamu yumvira Sarayi.
-
-
Intangiriro 30:9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
9 Leya abonye ko atakibyara, afata umuja we Zilupa amushyingira Yakobo.+
-
-
Intangiriro 46:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Abo ni bo bakomotse kuri Zilupa,+ uwo Labani yahaye umukobwa we Leya. Abakomotse kuri Yakobo na Zilupa bose hamwe bari 16.
-