-
Intangiriro 36:6, 7Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Hanyuma Esawu afata abagore be, abahungu be, abakobwa be n’abantu bose bari mu rugo rwe, afata n’amatungo ye yose n’ubutunzi bwe bwose,+ ni ukuvuga ibyo yari yaraboneye mu gihugu cy’i Kanani byose, maze ajya mu kindi gihugu, kure ya murumuna we Yakobo.+ 7 Byatewe n’uko ubutunzi bwabo bwari bwarabaye bwinshi cyane ku buryo batashoboraga kubana, kandi igihugu bari batuyemo* nticyari kikibahagije bitewe n’uko bari bafite amatungo menshi.
-