13 Nuko arara aho iryo joro. Afata ku byo yari afite maze yoherereza impano mukuru we Esawu.+ 14 Amwoherereza ihene z’ingore 200 n’ihene z’amasekurume 20, intama z’ingore 200 n’intama z’amasekurume 20, 15 ingamiya zonsa 30, inka 40 n’ibimasa 10, indogobe z’ingore 20 n’indogobe z’ingabo 10.+