32 Amagufwa ya Yozefu+ Abisirayeli bari baravanye muri Egiputa bayashyingura i Shekemu, mu isambu Yakobo yaguze n’abahungu ba Hamori+ papa wa Shekemu ibiceri 100 by’ifeza.+ Nuko iyo sambu iba umurage w’abakomoka kuri Yozefu.+
15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa.+ Nyuma yaho yaje gupfa,+ n’abahungu be barapfa.+16 Amagufwa yabo yajyanywe i Shekemu bayashyingura mu mva Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Hamori, i Shekemu.+