ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 17:14, 15
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, mukacyigarurira mukagituramo maze mukavuga muti: ‘reka twishyirireho umwami nk’ibindi bihugu byose bidukikije,’+ 15 muzashyireho umwami Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzashyiraho umwami mukuye mu bavandimwe banyu. Ntimuzemererwa gushyiraho umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wanyu.

  • 1 Samweli 10:19
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 19 Ariko uyu munsi mwanze Imana yanyu+ yabakijije ibibi byose n’imibabaro yanyu. Ahubwo mwaravuze muti: “Dushyirireho umwami uzadutegeka.” None nimuhagarare imbere ya Yehova mukurikije imiryango yanyu n’amatsinda y’abantu igihumbi igihumbi.”

  • 1 Ibyo ku Ngoma 1:43-50
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 43 Aba ni bo bami bategetse mu gihugu cya Edomu+ mbere y’uko hagira umwami uwo ari we wese utegeka Abisirayeli.*+ Bela umuhungu wa Bewori yategekaga umujyi witwaga Danihaba. 44 Igihe Bela yapfaga, Yobabu umuhungu wa Zera w’i Bosira+ ni we wamusimbuye aba umwami. 45 Igihe Yobabu yapfaga, Hushamu wo mu gihugu cy’Abatemani ni we wamusimbuye aba umwami. 46 Igihe Hushamu yapfaga, Hadadi umuhungu wa Bedadi, watsindiye Abamidiyani mu gihugu cy’i Mowabu, yaramusimbuye aba umwami. Umujyi yategekaga witwaga Aviti. 47 Igihe Hadadi yapfaga, Samula w’i Masireka yaramusimbuye aba umwami. 48 Igihe Samula yapfaga, Shawuli w’i Rehoboti ku Ruzi yaramusimbuye aba umwami. 49 Igihe Shawuli yapfaga, Bayali-hanani umuhungu wa Akibori yaramusimbuye aba umwami. 50 Igihe Bayali-hanani yapfaga, Hadadi yaramusimbuye aba umwami. Umujyi yategekaga witwaga Pawu, naho umugore we akitwa Mehetabeli, umukobwa wa Matiredi, umukobwa wa Mezahabu.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze