3 Abahungu ba Yuda ni Eri, Onani na Shela. Abo uko ari batatu yababyaranye n’umukobwa wa Shuwa w’Umunyakananikazi.+ Eri imfura ya Yuda yakoraga ibyo Yehova yanga maze aramwica.+ 4 Umukazana+ wa Yuda witwaga Tamari yamubyariye Peresi+ na Zera. Abahungu ba Yuda bose bari batanu.