-
Kuva 31:2-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Dore natoranyije Besaleli+ umuhungu wa Uri. Uwo Uri ni umuhungu wa Huri, wo mu muryango wa Yuda.+ 3 Nzamuha umwuka wanjye muhe ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi kandi agire ubuhanga mu myuga y’ubwoko bwose. 4 Azakora ibishushanyo mbonera, acure ibintu muri zahabu, mu ifeza no mu muringa. 5 Nanone azaconga amabuye y’agaciro ayashyire mu myanya yayo+ kandi abaze mu biti ibintu by’ubwoko bwose.+ 6 Muhaye Oholiyabu+ umuhungu wa Ahisamaki wo mu muryango wa Dani kugira ngo amufashe, kandi nzaha ubwenge abantu bose bafite ubuhanga kugira ngo bakore ibyo nagutegetse byose.+
-